By Viateur Nzeyimana;
SPIRO ni kigo gikora kikanacuruza za moto zikoresha umuriro wamashaynyarazi mu Rwanda. Iki kigo kikaba gikorera mu bihugu bitatu muri Afrika aribyo Togo, Benin n’urwanda. Izi moto zerekanye itangazamakuru tariki ya 21 Nzeri 2023 nyuma yuko ubuyobozi bwa Spiro bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.
Ubuyobozi bwa SPIRO buvuga ko abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bafite moto zikoresha lisansi babyifuza bazajya bahabwa izikoresha amashanyarazi.
Ubuyobozi bwa Spiro bwavuze ko mu mezi atatu bamaze rukorera mu Rwanda bamaze kuguranira abamotari 300 moto zikoresha lisansi bakabaha izikoresha amashanyarazi, ndetse bahamya ko n’abandi babyifuza bafite ubushake n’ubushobozi bwo kubaguranira.
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Spiro, Nkurunziza Dominique, yavuze ko bahisemo kujya baha abamotari moto zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, aho yavuze ko nibura mu mwaka utaha bifuza kuba bamaze guhindurira abarenga ibihumbi 10, ndetse ngo moto zikoresha lisansi baba bahawe n’abamotari nyuma yo kubaha izikoresha amashanyarazi bagiye kujya bazisenya bakazikoramo izindi.
Yagize ati: “Ubu tumaze guha abamotari 300 moto z’amashanyarazi kandi turateganya ko mu mwaka utaha tuzaba tumaze guhindurira abamotari bagera ku bihumbi 15.”
Niyonsenga Bosco, ni umwe mu bamotari bahawe moto ikoresha amashanyarazi, ahamya ko SPIRO yaziye igihe, ndetse ngo moto babahaye zibinjiriza menshi ugereranije n’izo bari basanganywe.
Yagize ati: “ Ibyiza by’izi moto ni byinshi, mbese SPIRO yaziye igihe kuko ziriya moto zisanzwe ntabwo zatwinjirizaga nk’uko izi z’amashanyarazi zitwinjiriza, yewe n’utwara iriya isanzwe ntabwo arenza ibihumbi 10 ku munsi mu gihe izi mbona nk’ibihumbi 15 Frw cyangwa se 17Frw.”
Umuyobozi Mukuru wa SPIRO, Arunkumar Bhandari, we yavuze ko ubu bamaze kugira sitasiyo 50 abamotari bashobora kujya kongereramo umuriro muri bateri za moto zabo ndetse bafite intego yo kuzongera kugira ngo babafashe.
Muri uyu mwaka wa 2023 uzajya kurangira bamaze kugeza moto 2500 zikoresha amashanyarazi mu Rwanda ndetse bafite intego y’uko umwaka utaha uzajya kurangira bamaze kuzana izirenga ibihumbi 10.